Cookies on Plantwise Knowledge Bank

Like most websites we use cookies. This is to ensure that we give you the best experience possible.

 

Continuing to use www.plantwise.org/KnowledgeBank means you agree to our use of cookies. If you would like to, you can learn more about the cookies we use.

Plantwise Knowledge Bank

Your search results

Plantwise Factsheets for Farmers

Umugese w'umukara mu ngano

Puccinia graminis f.sp. tritici Eriks. E. Henn.
Rwanda

Kumenya imiterere y’ikibazo

Umugese w'umukara ni indwara y'ingano irangwa n'ibituri/ibidomo ku mababi, ku kivovo/ingobyi y'ikibabi, ku mahundo no ku gihimba. Ubusanzwe ibyo bituri /ibidomo bisa n' umutuku wenda kuba ikigina, bikagenda bihinduka umutuku weruye, ikiginda kijimye, nyuma bigahinduka umukara, ari naho izina ry'uwo mugese rikomoka. Ahafashwe n'iyo ndwara harahanda. Umugese w'umukara utera igihombo cy'umusaruro w'ingano kirenga 70% mu murima w'umuhinzi.

Uko iteye n’uko ikwirakwira

Umugese w'umukara uterwa n'agahumyo gakwirakwizwa no gukoranaho kw'imyaka, ndetse n'umuyaga. Indwara igira ubukana mu gihe cy'amanywa ashyushye n'ubuhehere buhagije buterwa n'ikime cya nijoro. Umuyaga ushobora gukwirakwiza icyorezo ku ntera nto kugeza ku ntera ndende cyane. Imvura igira uruhare runini mu gutuma agahumyo gafata ku gihingwa. Agahumyo gashobora kumara umwaka ku myaka irwaye, ku ngano kimeza cyangwa ibindi bimera bifitanye isano n'ingano.

Uko bayirwanya

  • Guhinga imbuto zihanganira umugese w'umukara ziboneka mu kigocy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB): KS Mwamba, E161, Bisagi, Musama na E48.
  • Gukoresha ifumbire ikwiye, cyane cyane iya azote: ibiro 250 bya NPK 17 17 17 kuri hegitari mu itera n'ibiro 100 bya ire 46% mu byumweru 4 kugeza kuri 6 nyuma y'itera.
  • Kurandura kimeza buri gihe ni ngombwa mu kurwanya iyi ndwara n'izindi zose muri rusange.
  • Kudatuma abantu benshi bagendagenda mu murima w'ingano kuko bashobora gukwirakwiza agahumyo kafashe ku ntoki, inkweto n'imyenda.
  • Kubagara buri gihe ari ngombwa.
  • Gusimburanya ingano n'ibindi bihingwa nk' ibirayi n'ibishyimbo.
  • Gutera umuti wa tebuconazole uvangwa ku gipimo cya mililitiro eshatu (3) kuri litiro imwe (1) y'amazi. Umuti uterwa mu gihe cy'iterera, mbere y'uko indwara igaragara. Uwo muti uboneka ku masoko y'ino iwacu.

Imiti ikoreshwa mu bihingwa yangiza ubuzima. Ningombwa kwambara imyenda yabugenewe, kubahiriza i igipimo cyagenwe mu gihe cyo kuyitera, no kuyibika ahategereye ibyo kurya n’ imyenda yo kwambara

Iyi mfashanyigisho iberanye n’igihugo cy’u: Rwanda

BYATEGUWE NA: Bellancile Uzayisenga, Innocent Habarurema

©CAB International. Published under a CC-BY-SA 4.0 licence.

Plantwise Factsheets Library app

Get all of the factsheets and pest management decision guides from this website in an offline format via the Plantwise Factsheets Library app.