Cookies on Plantwise Knowledge Bank

Like most websites we use cookies. This is to ensure that we give you the best experience possible.

 

Continuing to use www.plantwise.org/KnowledgeBank means you agree to our use of cookies. If you would like to, you can learn more about the cookies we use.

Plantwise Knowledge Bank

Your search results

Plantwise Factsheets for Farmers

Inda z'Amashu

Brevicoryne brassicae; Lipaphis erysimi; Myzus persicae
Rwanda

Kumenya imiterere y’ikibazo

Inda z'amashu ni udukoko duto cyane, hari naho bazita "ubuhunduguru". Izo nda zikunda kugaragara ku mababi y'amashu atoshye kandi amababi zangije arangwa no kwikunja. Habaho ubwoko bwinshi bw'inda z'amashu ni ibindi bihingwa bimeze nkayo. Zigaragara mu mabara atandukanye ariko iz'icyatsi n'umukara nizo ziganje mu mashu.

Uko iteye n’uko ikwirakwira

Izo nda zangiza amashu ziyanyunyuzaza ariko cyane cyane mu gukwirakwiza indwara ziterwa na za virusi. Inda z'amashu zibumbira mu matsinda munsi ku bibabi cyangwa mu ishu hagati. Biragoye kurwanya izo nda iyo ziri mu mutwe w'ishu. Izo nda zikunda ibihe by'izuba kandi zikaba zakwica ishu ryose iyo ari nyinshi.

Uko bayirwanya

  • Kurandura no gutaba amashu n' ibisigazwa byayo iyo yagaraje uburwayi bukabije  
  • Gutoba hagati ya garama 5 na 8 z'isabuni (ikoreshwa mu koza ibyombo) muri litiro 1 y'amazi no gutera ahagaragara inda urwo ruvange  inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi mu gitondo kare cyangwa nimugoroba.  
  • Kuvanga garama 20 z'ifu y'ibireti muri litiro 10 z'amazi, ugacugusa cyane nyuma ugahita utera ku mashu ahari inda gusa. Biba byiza  uteye nimugoroba kuko izuba rishobora kwangiza uwo muti.
  • Igihe uburyo gakondo butakoze neza, koresha umuti mvaruganda  ukoze mu bireti (cypermethrin) uwusimburanya na (chloropyrifos) uko ibihembwe by'ihinga bisimburana. Hakurikijwe ibipimo bigaragara ku muti.

Imiti ikoreshwa mu bihingwa yangiza ubuzima. Ningombwa kwambara imyenda yabugenewe, kubahiriza i igipimo cyagenwe mu gihe cyo kuyitera, no kuyibika ahategereye ibyo kurya n’ imyenda yo kwambara

Iyi mfashanyigisho iberanye n’igihugo cy’u: Rwanda

BYATEGUWE NA: Florence Uwamahoro, Aimable Rukundo, Alexandre Rutikanga
Umutara Polytechnic
©CAB International. Published under a CC-BY-SA 4.0 licence.

Plantwise Factsheets Library app

Get all of the factsheets and pest management decision guides from this website in an offline format via the Plantwise Factsheets Library app.